Izi mpinduka zatangajwe binyuze mu mateka atatu ya Perezida yashyizweho umukono ku wa 3 Kanama 2026, anatangazwa kuri radiyo y’igihugu.
Inama Nkuru y’igisirikare yahawe umuyobozi mushya, Gen Maj Ebaka Hippolyte, wasimbuye uwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru tariki ya 28 Nyakanga.
Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru, Colonel Raymond Jean Charles Beko’o Abondo, yahawe ipeti rya Brigadier Général .
Hari abandi bofisiye bari bafite ipeti rya Colonel bahawe irya Brigadier Général, uturere twa gisirikare dutandatu two mu ntara enye duhabwa abayobozi bashya.
Paul Biya w’imyaka 93 y’amavuko yavuye muri Cameroun tariki ya 7 Kamena, ajya i Burayi mu ruzinduko rudasanzwe byavugwaga ko ruzaba ruto ariko kugeza ubu ntarataha.
Tariki ya 2 Kanama, Umuvugizi wa Guverinoma ya Cameroun, René Emmanuel Sadi, yabwiye itangazamakuru ko Umukuru w’Igihugu ariho kandi azataha vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!