00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Bassirou Diomaye Faye agiye gushinga ishyaka rishya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 07:52
Yasuwe :

Ihuriro rishyigikiye Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye ryatangaje ko uyu mukuru w’igihugu agiye gushinga ishyaka rishya, nyuma y’ibibazo yagiranye na Depite Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Iri tangazo ryasohotse ku wa 3 Nyakanga nijoro rigaragaje ko hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda yo gushinga ishyaka rishya rya Perezida Faye.

Perezida Faye kugeza ubu yabarizwaga mu ishyaka PASTEF riri ku butegetsi, riyobowe na Ousmane Sonko nubwo batagicana uwaka.
Sonko watorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ashyize imbere gahunda yo kuvugurura itegeko nshinga hagamijwe kubuza perezida uri ku butegetsi kuyobora ishyaka.

Inteko Ishinga Amategeko yamaze kwemeza izo mpinduka mu cyumweru gishize, ariko Faye yahisemo ko bizabanza kunyura muri kamparampaka, abaturage bakazazitorera. Ntabwo haramenyekana igihe amatora ya kamarampaka azabera.

Iki kibazo cya politiki kiri kuba mu gihe Sénégal ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’umwenda w’igihugu wafashwe n’ubutegetsi bwabanje, bikomeje guteza impaka muri iki gihugu.

Perezida Faye yari asanzwe ari mu Ishyaka PASTEF riri ku butegetsi, riyobowe na Sonko, wari Minisitiri w’Intebe kugeza mu kwezi kwa Gicurasi ubwo Faye yamukuraga mu nshingano.

Perezida Faye na Sonko bombi bari kwitegura amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu 2027 azagaragaza uko buri wese ashyigikiwe mu baturage.

Perezida Diomaye Faye arateganya gushinga ishyaka rishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages