00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Bashir yategetswe kuguma muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 14 June 2015 saa 03:23
Yasuwe :

Urukiko muri Afurika y’Epfo rwatanze itegeko ry’agateganyo kuri iki cyumweru ribuza Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, gusohoka mu gihugu aho yari yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kugeza abacamanza bamaze kwiga ku cyemezo cyo kumuta muri yombi agashyikirizwa ICC.

Bashir akurikiranwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu mwaka wa 2003 i Darfur.

Umucamanza Hans Fabricuis yavuze ko mu gihe Bashir yaba asohotse muri Afurika y’Epfo byakwangiza isura ya Afurika y’Epfo.

Gusa ibijyanye no kumuta muri yombi muri Afurika y’Epfo bisa n’ibitaza koroha kuko Guverinoma ya Perezida Jacob Zuma yahaye ubudahangarwa buri muyobozi wese witabiriye iyi nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nyuma yo kumenya ko Bashir yageze muri Afurika y’Epfo, ICC, yahise isaba ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha akurikiranweho.

Ubusabe bwavuye i Hague mu Buholandi bwasabaga Afurika y’Epfo kutajenjeka igahita imuta muri yombi, ndetse mu gihe bitaba bikozwe ko byagira ingaruka mbi kuri iki gihugu kibarizwa muri uru rukiko.

Perezida Bashir yagaragaye mu nama ya AU
Urukiko rwategetse ko Bashir aguma muri Afurika y'Epfo kugeza igihe rwigira ibijyanye no kumuta muri yombi
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages