00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 January 2014 saa 04:34
Yasuwe :

Patrick Karegeya wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2014.
Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Karegeya yiciwe muri Hoteli Michelangelo Towers, iri mu gace ka Sandton, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Abageze aho Karegeya yapfiriye bavuga ko abishi bamwishe bamunigishije imigozi yo muri iyi hoteli, ariko iperereza riracyakorwa n’inzego (...)

Patrick Karegeya wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2014.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Karegeya yiciwe muri Hoteli Michelangelo Towers, iri mu gace ka Sandton, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Abageze aho Karegeya yapfiriye bavuga ko abishi bamwishe bamunigishije imigozi yo muri iyi hoteli, ariko iperereza riracyakorwa n’inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo kugirango hamenyekane ababa bari inyuma y’ubu bwicanyi n’uburyo yishwemo.

Karegeya yigeze kuyobora iperereza ryo hanze y’igihugu mu ngabo z’u Rwanda, nyuma ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare maze rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi 6, no kwamburwa amapeti ya gisirikare ari nabwo yamburwaga ipeti rya coloneli.

Mu mwaka wa 2011 kandi Patrick Karegeya yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu rubanza rwabaye adahari kuko yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo.

Karegeya yavukiye i Mbarara mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda. Yize muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko. Akaba yanabaye mu gisirikare cya National Resistance Army umutwe wafashije Perezida Museveni guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote, aho ndetse yaranabaye mu gisirikare cya Uganda akakivamo ajya mu gisirikare cy’u Rwanda.

Mu w’1994 kugeza mu mwaka wa 2004 yashinzwe kuyobora urwego rw’iperereza ryo hanze y’u Rwanda mu ngabo z’u Rwanda. Apfuye asize umugore n’abana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .