00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Léon XIV yatabarije Sudani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2026 saa 09:38
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye ko hashyirwaho inzira z’ubutabazi zigenewe abasivili muri Sudani, mu gihe intambara ikomeje guteza akaga gakomeye abaturage b’iki gihugu.

Papa Papa Léon XIV yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, nyuma y’isengesho rya Angelus i Vatican, aho yasabye n’Umuryango Mpuzamahanga kongera igitutu kigamije guhagarika intambara imaze igihe yarayogoje Sudani.

Yagaragaje ko ahangayikishijwe by’umwihariko n’ibibera mu Mujyi wa El Obeid wo muri Leta ya North Kordofan, umaze ibyumweru byinshi urangwamo imirwano ikomeye yashyize ubuzima bw’abasivili benshi mu kaga.

Papa Léon XIV yasabye impande zihanganye muri Sudani kurinda abaturage no gutuma ubufasha bw’ubutabazi bubageraho.

Yagize ati “Mu gihe nkomeje kugaragaza ko ndi hafi mu buryo bw’umwuka y’abaturage bose b’iki gihugu, nongeye gusaba abari mu nzego z’ubuyobozi gushyiraho inzira z’ubutabazi zigenewe abasivili.”

Yanavuze ko akomeje gusenga Imana ngo ikomeze abafite imibabaro, inahindure imitima y’abo yavuze ko “babiba urugomo.”

Papa Léon XIV kandi yasabye Umuryango Mpuzamahanga gushyigikira imbaraga zigamije kugera ku gahenge k’intambara ako kanya, nk’intambwe y’ibanze yo guhagarika amakuba abaturage ba Sudani bakomeje guhura na yo.

Iki si cyo gihe cya mbere Papa Léon XIV agaragaza impungenge ku kibazo cya Sudani. Muri Gicurasi 2026 yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Sudani i Vatican, amusaba ko hashyirwa imbere guhagarika imirwano.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, ubwo yagezaga ijambo ku bahagarariye ibihugu byabo i Vatican, yavuze ko intambara yo muri Sudani ikomeje gutera impungenge.

Intambara yo muri Sudani yatangiye ku wa 15 Mata 2023, ishingiye ku makimbirane hagati y’Ingabo za Leta, Sudanese Armed Forces (SAF), n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF).

Yadutse nyuma y’imyaka y’imvururu za politiki zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar al-Bashir mu 2019 n’ihirikwa rya Guverinoma y’inzibacyuho mu 2021.

Ubwumvikane buke ku buryo RSF yagombaga kwinjizwa mu ngabo zisanzwe no ku kugabana ububasha hagati y’abayobozi b’izi mpande bwaje kuvamo imirwano yatangiriye i Khartoum, ikwirakwira no mu tundi duce turimo Darfur na Kordofan. Kuva icyo gihe, intambara yatumye miliyoni z’Abanya-Sudani bava mu byabo, ibikorwaremezo birangirika, abaturage babura ibiribwa, amazi n’ubuvuzi, mu gihe amahanga yakomeje gusaba ko impande zihanganye zihagarika imirwano zigashaka igisubizo binyuze mu biganiro.

Papa Léon XIV yatabarije Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages