Sonko yatanze ubu butumwa ku wa 29 Kamena 2026, ubwo itsinda ry’abadepite bo muri Pastef ryari rimaze gushyikiriza Inteko umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Uyu mushinga warwanyije n’amashyaka atavuga rumwe na Pastef arimo APR rya Macky Sall wayoboye iki gihugu, ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko haba imvururu zikomeye z’abashinjaga Sonko kubabeshya ko azashyigikira inzego z’igihugu n’amategeko azigenga.
Imvururu zafashe intera ndende hanze y’iyi nyubako, abamagana uyu mushinga bafunga umuhanda kugira ngo hatagira abadepite bawunyuramo bajya kuwutora. Abapolisi bahanganye na bo, babamishaho imyuka iryana mu maso.
Imbere muri iyi nyubako na ho habaye imvururu. Depite Abdou Mbow uhagarariye APR yanze kuva ku ruhimbi, asaba ko itora ry’uyu mushinga rihagarara ariko abo muri Pastef biganje mu Nteko bagerageza kuhamukura ku ngufu.
Sonko yabonye ikibazo kirushijeho gukomera, asaba abapolisi gukura Depite Mbow muri iyi nyubako, habona kuba amatora. Abadepite 129 mu 165 batoye uyu mushinga, uhinduka Itegeko Nshinga rishya.
Pastef yagaragaje ko iteganya gushyikiriza Perezida Faye Itegeko Nshinga rishya kugira ngo arishyireho umukono ariko Umukuru w’Igihugu abinyujije muri Minisitiri w’Ubutabera, Moussa Sarr, yagaragaje ko hazabanza kuba amatora ya kamarampaka.
Sonko utumva impamvu y’amatora ya kamarampaka ku Itegeko Nshinga rishya, yagaragaje ko Perezida Faye ashaka kwitambika gahunda ya Pastef, amushinja gushaka kugira Itegeko Nshinga akarima ke.
Yagize ati "Itegeko Nshinga si irya Bassirou Diomaye Diakhar Faye. Ni gute umuntu umwe yakwiha uburenganzira bwo kutoranya ibimunogeye n’ibitamunogeye? Ibi ni byo Pastef yarwanyije mu myaka 10, itanga ibitambo, none Perezida yahisemo kubitesha agaciro."
Uyu mushinga wavugururaga ingingo 29 z’Itegeko Nshinga ryari risanzwe kugira ngo Perezida w’igihugu ntazongere kwemererwa kuyobora ishyaka kandi Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe byongererwe ububasha.
Wasabaga kandi ko Inama y’Itegeko Nshinga isimbuzwe urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwaba rugizwe n’abantu icyenda, kandi Perezida w’igihugu akamburwa ububasha bwo gusesa Inteko inshuro zirenze imwe muri manda ye.
Depite Thierno Alassane Sall utavuga rumwe na Pastef yagaragaje ko iri shyaka rishaka kugira Inteko Ishinga Amategeko intwaro ikomeye yo kwifashisha mu guhangana na Perezida Faye, ku buryo nta yandi mahitamo azajya agira keretse kwitabaza amatora ya kamarampaka.
Yagize ati "Ishyaka Pastef rishaka kugira Inteko Ishinga Amategeko igikoresho gikomeye cyo gukandamiza Perezida wa Repubulika, udafite ayandi mahitamo keretse gufata iya mbere muri kamarampaka. Ibyo birababaje."
Ihangana rya Sonko na Perezida Faye ryari ryitezwe ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yakuraga umuyobozi wa Pastef ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Gicurasi 2026, abadepite bagize iri shyaka na bo bagahita bamutorera kuyobora Inteko kubera ko bafitemo ubwiganze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!