Uyu munyapolitiki agikurwa mu nshingano n’Umukuru w’Igihugu tariki ya 22 Gicurasi, yaciye amarenga ko ashobora kongera kuba umudepite.
Tariki ya 24 Gicurasi, El Malick Ndiaye wari Perezida w’Inteko yareguye mu rwego rwo guharurira inzira Sonko basanzwe ari inshuti magara bahuriye mu ishyaka Pastef.
Kuri uyu wa 26 Gicurasi, Inteko ya Sénégal yatoye kongera kugira Sonko umudepite, anatangwa nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wayo. Abadepite benshi bamukomeye amashyi mbere yo gutora.
Mu matora ya Perezida w’Inteko, Sonko yagize amajwi 132 mu 133 batoye.
Amajwi akimara gutangazwa, abadepite bose bahagurutse, na we arahaguruka, bamukomera amashyi bamuririmba; ikimenyetso gikomeye gishimangira ko ashyigikiwe.
Sonko yasubiye mu Nteko, anatorerwa kuyiyobora nyuma y’aho ku wa 25 Gicurasi, Perezida Bassirou Diomaye Faye, ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Ahamadou Alhaminou Mohamed Lô.
Perezida Faye na Sonko bari bamaze igihe batumvikana ku buryo bw’imitegekere y’igihugu, ibituma bamwe bemeza ko impande zombi zizakomeza guhangana mu buryo bweruye.
Abakurikiranira hafi politiki ya Sénégal n’uko umwuka mubi watutumye hagati ye na Perezida Faye bagaragaza ko Sonko ashobora kwifashisha umwanya yatorewe mu kubangamirra Umukuru w’Igihugu.
Inteko yiganjemo abashyigikiye Sonko yitezweho kunaniza ubutegetsi bwa Faye, binyuze mu kwitambika imishinga ikomeye ya guverinoma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!