00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS igiye kugeragereza muri Ituri umuti wa Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2026 saa 10:14
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangije igeragezwa rya mbere ry’umuti wica virusi hagamijwe kureba niba ushobora kurinda abantu bandura ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, bukomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iri geragezwa ryatangijwe ku wa Kabiri, rikaba rigamije kureba niba umuti witwa obeldesivir ushobora gukoreshwa mu kurinda abantu bahuye n’abanduye Ebola kugira ngo batandura cyangwa ngo barware.

Ubushakashatsi bwiswe EBO-PEP buzareba imikorere y’uyu muti mu bantu bahuye n’abagaragayeho Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo. Uyu muti ufatwa unyujijwe mu kanwa, ukaba warakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora imiti cyitwa Gilead Sciences.

OMS yavuze ko uyu muti wagaragaje ubushobozi mu bushakashatsi bwakozwe mbere y’igeragezwa ku bantu, aho wagaragaje ko ushobora kugira uruhare mu kurwanya virusi ziri mu muryango wa filoviruses, zirimo izitera indwara nka Ebola.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko iri geragezwa ari intambwe ikomeye mu gushaka uburyo bwo kurinda abantu bari mu byago byo kwandura Ebola.

Yagize ati “Buri kintu gishya gikomeye gitangirira ku cyizere”.

Yakomeje avuga ko uyu muti nuramuka ugaragaje ko ukora neza ku bantu bahuye n’abanduye, ushobora kuba intambwe ikomeye mu gukumira uburwayi.

Iri geragezwa rizakorerwa mu ntara ya Ituri muri RDC, ahashyizwe ibigo byihariye byo gukurikirana abantu bahuye n’abanduye Ebola hafi y’ibitaro bivurirwamo abarwaye iyi ndwara.

OMS iteganya ko mu igeragezwa hazakoreshwa abantu bagera hafi kriu 1.000 bafite imyaka 12 kuzamura, bose bakaba barahuye n’umuntu wemejwe ko arwaye Ebola mu minsi itanu ibanziriza gutangira ubushakashatsi ariko bakaba bataragaragaza ibimenyetso by’indwara.

Abazitabira iri geragezwa bazajya bakurikiranwa buri munsi mu gihe cy’iminsi 21, hakazabaho n’isuzuma rya nyuma nyuma y’iminsi 42.

Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti wemewe by’umwihariko wo kuvura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo bihari. Amakuru atangwa na RDC avuga ko iyi ndwara imaze kwandura abantu barenga 1.960, ikica abarenga 700.

Icyorezo cyatangajwe ku wa 15 Gicurasi nyuma y’impfu nyinshi zabereye muri Ituri, intara yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa RDC.

OMS yavuze ko iki cyorezo gishobora kuba kinini kurusha imibare yatangajwe ku mugaragaro, aho abahanga bavuga ko gishobora kuba gikubye inshuro ebyiri kugeza kuri enye ugereranyije n’uko imibare iriho ibigaragaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages