Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026 nibwo Urukiko rw’Ubujurire ruherereye i Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwafashe umwanzuro ko Lungu ashobora gushyingurwa muri Afurika y’Epfo nk’uko umuryango we ubyifuza.
Ibijyanye n’aho Lungu agomba gushyingurwa byahindutse impaka kuva yapfira muri Afurika y’Epfo ku wa 5 Kamena 2025.
Umuryango we uvuga ko agomba gushyingurwa muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo yapfuye afitanye na Hakainde Hichilema uri ku butegetsi muri Zambia.
Leta ya Zambia yo ivuga ko agomba gushyingurwa muri iki gihugu mu irimbi rishyinguyemo abandi bakuru b’ibihugu.
Uku kutumvikana kwatumye umuryango wa Lungu wisanga mu manza na Guverinoma ya Zambia. Urukiko rukuru rwari rwafashe umwanzuro ko umuryango we ugomba gusubizwa mu gihugu cye akaba ariho ushyingurwa. Icyemezo gishya cy’Urukiko rw’Ubujurire gitesha agaciro uyu mwanzuro wari wafashwe.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Leta ya Zambia itazongera kwitambika iki cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire.
Edgar Chagwa Lungu yayoboye Zambia kuva muri Mutarama 2015 kugeza muri Kanama 2021. Yavuye ku buyobozi bwa Zambia ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!