Icyo cyemezo cya Ghana gishingiye ku nyigo yakozwe n’Urwego rw’Ubuzima muri icyo gihugu mu mpera z’ukwezi gushize, yagaragaje ko gukoresha iryo tabi bifite ingaruka ku buzima bwa muntu.
Nk’uko Africa Post News yabitangaje, ayo mabwiriza ntareba gusa shisha kuko avuga ko bitanemewe kunywa irindi tabi ryose hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Dr Divine Logo wari ukuriye ubwo bushakashatsi, yavuze ko basanze shisha ifite ingaruka zirenze ’iz’isegereti zisanzwe, kuko gukurura umwotsi inshuro imwe kuri shisha bigana no kunya isegereti ryose.
Mu gihe biteganyijwe ko iryo tegeko rizashyirwa mu bikorwa muri Kamena 2018, Guverinoma ivuga ko izashyira imbaraga mu gukumira ko hari iryakwinjizwa mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku wa 15 Ukuboza 2017, nibwo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guca burundu ikoreshwa ndetse n’itumizwa ry’impombo zifashishwa mu kunywa shisha ku butaka bw’u Rwanda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) ritangaza ko kunywa Shisha bishobora gutera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO