00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntizitaha uyu munsi- Ramaphosa ku ngabo za SADC ziri muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 March 2025 saa 05:13
Yasuwe :

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’amajyepfo (SADC) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zidahita zitaha.

Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubu butumwa no gucyura vuba aba basirikare babaga mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023.

Aba bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye inzira ya politiki nk’uburyo bwonyine bwahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, ikanazana amahoro n’umutekano birambye.

Perezida Ramaphosa yasobanuye ko icyemezo cyo gukura ingabo za SADC muri RDC biri mu ngamba zigamije kurema icyizere hagati y’abarebwa n’ibiganiro bya politiki.

Ati “Icyemezo cyo gucyura ingabo kishyirwa mu bikorwa mu byiciro, ntabwo zigiye gucyurwa uyu munsi, kandi gikwiye gufatwa nk’ingamba yo kubaka icyizere kugira ngo amahoro n’ituze biboneke mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko iki cyemezo ari intambwe nziza yatewe, bityo ko idakwiye kubonwa nko gutsindwa kw’ingabo za SADC, ahubwo ko iri mu murongo wo guhagarika imirwano.

Ntabwo abakuru b’ibihugu bya SADC bashyizeho ingengabihe y’uburyo izi ngabo zizataha. Muri Afurika y’Epfo, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yateguje ko izasaba Minisitiri w’Ingabo ibisobanuro.

Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko icyemezo cyo gucyura ingabo za SADC ziri muri RDC kidasobanuye gutsindwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .