Ntahontuye yagizwe Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 5 Kanama 2025 nyuma y’amezi umunani agizwe Minisitiri w’Imari, Ingengo y’Imari ndetse n’Igenamigambi.
Inshingano nshya ya Ntahontuye yemejwe bidasubirwaho na Sena y’u Burundi kuri uyu wa 5 Kanama, nyuma yo gutora biro yayo iyobowe na Ndirakobuca.
Ntahontuye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza y’u Burundi.
Yakoze imirimo y’igenamigambi ndetse n’ubushakashatsi mu miryango irimo Care International, Oxfam na Global Fund mu Burundi no ku rwego rw’akarere.
Ubwo yagirwaga Minisitiri w’Imari mu Ukuboza 2024, yari asanzwe ari Perezida wa Komite y’umutwe w’abadepite ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, imari, ibikorwa by’ubukungu n’igenamigambi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!