00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo nshyigikiye ibihano - Mushikiwabo ku bihugu bya Afurika byikuye muri OIF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 March 2025 saa 03:54
Yasuwe :

Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa, OIF, yatangaje ko adashyigikiye guha ibihano ibihugu biba byabayemo ibibazo kuko nta cyo bikemura ku biba byabaye.

Kuva muri Niger, Burkina Faso na Mali habaho guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage hakajyaho ubutegetsi bwa gisirikare buvuga ko bugamije guharanira ubusugire bw’ibihugu byabo no kubikiza amaboko y’abakoloni bashya, byahise bihagarikwa muri OIF.

Ku wa 17 na 19 Werurwe 2025 ibihugu bya Niger, Burkina Faso na Mali byafashe icyemezo cyo kwivana muri OIF, nyuma yo guca umubano n’u Bufaransa nk’igihugu cyabikolonije.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yabwiye TV5 Monde ko atabona ibihano nk’igisubizo cyatuma ibibazo byabayeho bikemuka, bityo ko biteguye kuzaganira n’ibi bihugu bigasubira mu muryango byasezeye.

Ati “Ntabwo nemera ko uburyo bwo gutanga ibihano bwaba bwiza. Ntabwo nshyigikiye ibihano, keretse iyaba byashoboraga kugira icyo bihindura, byatuma ibintu bigenda neza. Tugizwe n’ibihugu byinshi bigomba kuganira bigafata imyanzuro.”

Mushikiwabo yavuze ko nyuma yo guhagarikwa haba hakwiye kubaho ibiganiro n’ibyo bihugu hakarebwa uburyo icyo gihano cyakurwaho.

Yavuze ko ari na ko byagenze kuri Repubulika ya Guinée yahagaritswe muri uyu muryango ariko nyuma yo kuganira ibihano bigakurwaho.

Ati “Ku bwanjye niba mushaka ko abafata imyanzuro bo ku rwego rwo hejuru muri leta zacu bafite uburenganzira bwo kwinjira cyangwa kuva mu muryango mpuzamahanga…ku bwanjye ni abana bo mu muryango bawitaruye. Turiteguye, mu gihe ibyo bihugu byahindura umurongo twiteguye kugirana ibiganiro na bo.”

OIF yashinzwe mu 1970, ikaba igizwe n’ibihugu 93 birimo ibinyamuryango byuzuye neza 56. Ibyatangiranye na yo byinshi ni ibyakolonijwe n’u Bufaransa.

Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu byikuye muri OIF bikwiye kuganirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .