Ingabo za Nigeria zatangaje ko ibitero byagabwe n’Ingabo za Amerika ziba ku mugabane wa Afurika zasenye ibirindiro, aho Islamic State yahishaga intwaro muri Nigeria.
Reuters yanditse ko nyuma yo kurwanywa mu Burasirazuba bwo Hagati, 86% by’ibikorwa bya Islamic State byimukiye muri Afurika mu ntangiriro za 2026.
Umuvugizi w’ingabo za Nigeria, Major-General Samaila Uba ati “Igenzura ryakozwe ku wa 19 Gicurasi 2026 rigaragaza ko abarwanyi ba Islamic State 175 biciwe ku rugamba.”
Ku wa 16 Gicurasi, ibitero bya Nigeria byahitanye umuyobozi wungirije wa Islamic State, Abu-Bilal al-Minuki ndetse hakurikiraho ibindi byahitanye abayobozi bo mu mitwe ishamikiye kuri IS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!