Ni amasezerano agezweho nyuma yo kutumvikana hagati y’impande zombi, aho nyiri urwo ruganda, Aliko Dangote yashinjaga bamwe mu bagize Guverinoma gushaka kumwitambika ngo uruganda rwe rudakomeza gukora uko bikwiriye.
Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri byatangajwe ko ikigo gishinzwe ibya peteroli muri Nigeria, Nigerian National Petroleum Co (NNPC) aricyo kizajya kigura peteroli yatunganyijwe n’uruganda rwa Dangote, hanyuma nacyo kiyikwirakwize ku bandi bashaka kuyigura.
Peteroli ya Dangote izajya igurwa mu mafaranga akoreshwa muri Nigeria azwi nk’ama-Naira.
Byitezwe ko bizafasha Nigeria kwihaza ku bikomoka kuri peteroli aho gukomeza kuyitumiza hanze, kandi hagasagurirwa n’amasoko yo hanze.
Uruganda rwa Dangote rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli dusaga ibihumbi 650 ku munsi.
Peteroli ya mbere ya Dangote yaguzwe na Guverinoma ya Nigeria kuri iki Cyumweru mu gihe Leta nayo yiyemeje kujya igurira Dangote peteroli idatunganyije mu mahanga, ikajya gutunganyirizwa mu ruganda rwe.
Mu minsi ishize Dangote yavugaga ko bamwe mu bagize Guverinoma bari kumwitambika ngo uruganda rwe ruhagarike imirimo, bamushinja gutunganya peteroli itujuje ubuziranenge.
Yarabihakanye avuga ko ahubwo hari sosiyete mpuzamahanga zifatanyije na bamwe mu banyapolitiki, badashaka ko hari uruganda rwatunganyiriza peteroli mu gihugu kugira ngo ibigo byabo byacuruzaga iyavuye mu mahanga bidahomba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!