00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yashinje Polisi ya Afurika y’Epfo kwica umuturage wayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 11:53
Yasuwe :

Nigeria yatangaje ko abaturage bayo babiri bishwe muri Afurika y’Epfo, mu gihe icyo gihugu gikomeje kugaragaramo umwuka mubi w’ubushyamirane hagati y’abaturage n’abimukira, aho havugwa kwiyongera kw’ibikorwa byo kwibasira abanyamahanga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yavuze ko Emeka Charles Iroegbu, umwe mu baturage bayo, bivugwa ko yishwe ku wa 28 Kamena n’abapolisi mu mujyi wa Pretoria.

Amakuru dukesha BBC avuga ko polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera ubwo yari ifite Iroegbu igamije kumuhata ibibazo, bimuviramo urupfu.

Undi muturage wa Nigeria witwa Musa Yunana Joe, wari umucuruzi, na we yishwe uwo munsi n’abantu bitwaje intwaro bamuteze mu mujyi wa eMalahleni.

Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo ntacyo buratangaza kuri aya makuru.

Nigeria yavuze ko ibi byabaye mu gihe muri Afurika y’Epfo hakomeje kugaragara ibikorwa by’urwango n’ivangura rikorerwa abimukira, aho abaturage bagera kuri 25.000 bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika bamaze gusubizwa mu bihugu byabo, barimo n’Abanya-Nigeria bagera kuri 700.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yavuze ko Iroegbu yishwe n’abapolisi bo kuri station ya Tshwane, mu gihe Joe we yishwe ubwo yaterwaga hanze y’iduka rye.

Nigeria yatangaje kandi ko Afurika y’Epfo igomba gufata ingamba zikomeye zo kurwanya ibi bikorwa, inaburira ko ishobora kugeza iki kibazo ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse no ku rwego mpuzamahanga, mu gihe nta gikozwe.

Ku rundi ruhande, Nigeria yatangiye no gutegura dosiye y’indishyi ku baturage bayo bahatiwe gusubira mu gihugu, ivuga ko iri gukusanya amakuru y’ubucuruzi n’imitungo basize muri Afurika y’Epfo.

Leta ya Afurika y’Epfo yavuze ko idashobora kwishyura indishyi, inasaba ko Abanya-Nigeria bashobora kugurisha imitungo yabo ku isoko ry’imbere mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages