Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko icyo gitero cyagabwe ubwo muri uru rusengero abantu bizihizaga Pasika. Urusengero ruherereye mu Mudugudu wa Ariko mu gace ka Kachia.
Abasirikare ba Nigeria bakomeje gukurikirana abo bagizi ba nabi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakirisitu muri Nigeria ishami rya Kaduna, Caleb Maaji, yavuze ko ibitero byagabwe ku nsengero ebyiri zo muri Ariko ku wa 5 Mata 2026.
Caleb Maaji yemeje ko hishwe abantu barindwi mu gihe abandi benshi bashimuswe.
Caleb Maaji yabwiye Reuters ati “Turacyakomeje gushakisha.”
Nigeria yakunze kwibasirwa n’ibitero by’abitwaje intwaro n’abo mu mitwe y’iterabwoba nka Boko Haram.
Nko mu Ugushyingo 2025, abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 227 n’abarimu mu ishuri rya gikirisitu riherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!