00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye inkingo za Mpox

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 29 August 2024 saa 04:03
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije Nigeria inkunga y’inkingo 10,000 za Mpox ikaba ibaye igihugu cya mbere kizakiriye muri Afurika nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaje ko Mpox ari icyorezo cyugarije Isi.

Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja ku wa 27 Kanama 2024.

Nigeria ivuga ko kugeza ubu mu ntara 36 ifite, 10 muri zo zagaragawemo abantu 40 barwaye Mpox n’abandi 830 bayikekwaho ariko umubare munini ukaba wiganje cyane mu ntara eshanu zirimo Bayelsa, Edo, Cross-River, Lagos, na Rivers.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itembere ry’Ubuzima, Dr. Muyi Aina, yatangaje ko yishimiye izi nkingo kandi ko ibi bishimangira imbaraga z’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima ku Isi hose, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu ntara zagaragawemo iki cyorezo.

Ati “Twishimiye izi nkingo twahawe tugiye gushyira imbaraga mu ntara zifite umubare munini w’abarwaye Mpox kandi tuzakomeza gukorana na zo mu rwego rwo kumenya ko inkingo zatanzwe uko bikwiye.”

Kugeza ubu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni yo ifite umubare munini w’abarwaye Mpox ndetse n’abahitanwe na yo, aho byatekerezwaga ko ari cyo gihugu cya mbere kizakira inkingo za Mpox muri Afurika, gusa Amerika ivuga ko na yo igiye kuyishyikiriza inkingo 50,000.

Ambasaderi wa Amerika muri Nigeria, Richard Mills yasobanuye ko impamvu Nigeria ari yo yabaye iyambere mu kwakira inkingo za Mpox ari uko yamaze gutegura uburyo inkingo zizakoreshwa.

Ati “Leta ya Nigeria yashyizeho gahunda y’ikingira, hari gahunda y’uburyo izi nkingo zizakoreshwa neza, n’uburyo tuzabona umusaruro ukomeye muri iyi nkunga y’inkingo 10,000. Icyo nicyo cyatumye Nigeria ari yo yatoranyijwe kwakira ubu bwoko bwa mbere bw’inkingo.”

OMS ivuga ko abazahambwa izi nkingo barwaye Mpox mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bazaba bakize.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Nigeria inkunga y'inkingo 10,000 za Mpox

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .