Urwego rushinzwe gukumira ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ru’umutungo wa leta ‘EFCC’, rwatangaje ko rwataye muri yombi Saleh ku wa 19 Gicurasi 2026, nyuma yo kumuhigisha uruhindu kuko yari yaraburiwe irengero.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa EFCC, Ola Olukoyede, yagize ati “Birakwiye ko Saleh arangiza ibihano yakatiwe kuko ruswa mu gihugu ifatwa n’ikintu gikomeye.”
Ku wa 7 Gicurasi 2026 nibwo Saleh yahamijwe ibyaha 12 birimo ibyo kunyereza amafaranga miliyari 22 z’ama-Naira zingana na miliyoni 16$ yari agamijwe gukoreshwa mu mushinga w’amashanyarazi ufite megawatt 3.050 mu duce twa Zungeru na Mambilla.
Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Abuja, James Omotosho yavuze ko Saleh yakatiwe adahari, bategeka inzego z’umutekano zo mu gihugu kumushaka kugira ngo ashyikirizwe ubutabera, ndetse n’imitungo ye igafatirwa na leta.
Saleh yabaye Minisitiri w’Ingufu kuva mu 2019 kugeza 2021 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Muhammadu Buhari. Afunganywe n’abandi barindwi nyuma yo guhamywa ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!