Abdulazeez Dauda, wamenyekanye cyane ku izina rya Abdul Inyass yahamijwe icyaha cyo gutuka Muhammad mu rubanza rwaburanishijwe mu muhezo n’urukiko rwa Kiyisilamu rwo mu Mujyi wa Kano, hagamijwe gukumira imyigaragambyo.
Dauda yigishaga ubutumwa bw’Imana mu ishami ry’Abayisilamu rya Tijaniya, ryatangiriye muri Senegal, ritangijwe na Sheikh Ibrahim Niasse, ndetse rifite abayoboke benshi mu Burengerazuba bwa Afurika
Uwahamijwe icyaha ashinjwa kuvuga ko “Niasse akomeye kuruta Muhammad” ubwo yigishaga mu birori muri Gicurasi 2015, ndetse iyi mvugo yatumye hatangira imyigaragambyo n’urugomo mu Mujyi wa Kano.
Uretse Dauda kandi, abayoboke be icyenda batawe muri yombi mu mwaka ushize, bane bagirwa abere abandi batanu bakatirwa igihano cy’urupfu, bahamijwe icyaha nk’icye, banashinjwa kuba barafatanyije gutegura ibyo birori, ariko bajuririye urukiko rw’ubujurire rwa Leta.
Umujyi wa Kano uherereye mu Majyaruguru ya Nigeria. Wiganjemo abaturage b’abayisilamu ndetse inkiko za Kiyisilamu zikora kimwe n’izisanzwe.
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko nyinshi muri Leta zigize Amajyaruguru y’igihugu cya Nigeria zatangiye kugendera ku mahame y’idini ya Kiyisilamu nyuma y’aho igihugu gitangiriye kuyoborwa n’abasivili.



















TANGA IGITEKEREZO