Gen Maj Abubakar yapfiriye mu maboko y’abamushimuse mu mpera z’icyumweru gishize. Amakuru yatangajwe agaragaza ko urupfu rwe rushobora kuba rwaratewe n’ibibazo by’ubuzima yagiriye aho yari yashimutiwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Kamena 2026, igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko nyuma y’urupfu rwe hakurikikiyeho ibikorwa byo gushakisha no gutabara umugore we bashimutiwe hamwe.
Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Samaila Uba, yavuze ko ingabo zakomeje kugaba ibitero no gushyira igitutu kuri ba rushimusi kugeza ubwo bishoye mu basirikare, babambura Amina Abubakar.
Yagize ati “Ibikorwa bya gisirikare byakomeje gushyira igitutu ku bagizi ba nabi, ingabo zihura na ba rushimusi, bituma Madamu Abubakar atabarwa neza.”
Icyakora, igisirikare cyavuze ko ba rushimusi barashe Abubakar mu gihe cyo gutabarwa mbere yo guhunga kubera ko ingabo zari zibegereye. Ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare.
Umukobwa wa Gen Maj Abubakar na Amina, Bilkisu, yemeje amakuru yo gutabarwa k’umubyeyi we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashimira Imana n’ingabo za Nigeria.
Yagize ati “Turashimira Allah ku bw’impuhwe n’uburinzi bwe. Mama yakuwe n’Ingabo za Nigeria mu maboko y’abagizi ba nabi. Turasaba Allah kumuha ubuzima bwiza, gukira byuzuye, amahoro yo mu mutima n’imbaraga nyuma y’ibyo yanyuzemo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!