Ibi yabivuze ku wa 5 Werurwe 2025 nyuma y’aho tariki ya 28 Gashyantare Senateri Natasha yabwiye itangazamakuru ko yamuhohoteye tariki ya 8 Ukuboza 2023 ubwo yari yamusuye.
Uyu mugore yavuze ko Akpabio yanamusabye kujya amwitaho, niba ashaka kugumana umwanya we muri Sena, agaragaza ko Akpabio ari nk’umwarimu utuma abanyeshuri batsindwa amasomo, bazira ko banze kuryamana na we.
Senateri Akpabio yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko atigeze ahohotera umugore na rimwe mu buzima bwe.
Yagize ati “Nta na rimwe nigeze mpohotera umugore, narezwe neza na mama witabye Imana. Nakuze nubaha abagore ndetse nahawe igihembo cya Guverineri wubaha ab’ibitsina byombi muri Nigeria.”
Iki kirego cyateje impaka zikomeye muri Nigeria ndetse abarimo Bukola Saraki wabaye Senateri, basabye ko hakorwa iperereza kuko biremereye cyane.
Si ibyo gusa kuko hari n’amatsinda y’abantu batangiye kwigaragambya, bagamije gukura Akpabio ku mwanya we.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!