00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Perezida Goodluck Jonathan yarusimbutse

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 3 February 2015 saa 09:02
Yasuwe :

Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria yarusimbutse, ubwo igisasu cyaturikiraga imbere y’umuryango yari amaze iminota itatu (3) asohokeyemo muri sitade ya Gombe.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko icyo gisasu cyatewe saa cyenda n’iminota 10 ku masaha yo muri Nigeria (14h10 GMT) imbere ya sitade ya Gombe, aho imodoka zitwara umukuru w’igihugu Goodluck Jonathan zari zimaze gusohokera amaze kugirana inama n’abaturage
Umunyamakuru wabibonesheje amaso yagize ati « Perezida yari amaze (…)

Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria yarusimbutse, ubwo igisasu cyaturikiraga imbere y’umuryango yari amaze iminota itatu (3) asohokeyemo muri sitade ya Gombe.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko icyo gisasu cyatewe saa cyenda n’iminota 10 ku masaha yo muri Nigeria (14h10 GMT) imbere ya sitade ya Gombe, aho imodoka zitwara umukuru w’igihugu Goodluck Jonathan zari zimaze gusohokera amaze kugirana inama n’abaturage

Umunyamakuru wabibonesheje amaso yagize ati « Perezida yari amaze gusohoka natwe dukurikiyeho maze igisasu gihita giturika imodoka ye yari igeze nko muri metero ijana »

Abagore babiri barekwa ko ari bo biturikirijeho icyo gisasu nk’uko abatabazi babigaragaje bagahita bajyana abantu 20 bahakomerekeye kwa muganga.

Urubyiruko rwahise rwirara mu mihanda rwihangiriza Perezida kutazagaruka muri ako gace kuko ari we ntandaro yo kuba bateweho ibisasu.

Urwo rubyiruko rwateye amabuye imodoka zari muri ako gace. Bamwe mu banyamakuru barakomereka.

Mu gace ka Gombe ku cyumeru na bwo hari haturikiye igisasu gihitana abantu batanu, ariko kugeza ubu ngo ntawe urigamba icyo gitero.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages