Perezida Buhari avuga ko n’ubwo atazi aho abo bakobwa baherereye n’ubuzima bwabo uko buhagaze, habonetse umuyobozi wa Boko Haram wizewe yiteguye kugirana nawe ibiganiro abakobwa basaga 200 bashimuswe n’uyu mutwe muri Mata 2014 bakarekurwa.
Ati "Habonetse umuyobozi wizewe wa Boko Haram bakatubwira aho abo bakobwa bari, twiteguye kuganira nabo nta mananiza.”
BBC ivuga ko ibiganiro byabanje ntacyo byagezeho kuko Leta ya Nigeria yavuganaga n’abantu batari bo, ubwo Boko Haram yari yacitsemo ibice.
Ubwo Perezida Buhari yajyaga ku butegetsi muri Gicurasi 2015, yari yavuze ko kurandura Boko Haram mu gihugu ari kimwe mu by’ingenzi agomba kwitaho.



















TANGA IGITEKEREZO