Buhari w’imyaka 75 atangaje ibi mu gihe hari abakomeje kutavuga rumwe ku mitegekere ye ndetse abandi bibaza aho ishyaka rye rya All Progressives Congress rihagaze.
Cheta Nwanze umusesenguzi mu kigo SBM Intelligence, yavuze ko ibijyanye no kongera kwiyamamaza kwe byari byaragizwe ibanga, mu ishyaka rye hakaba hari abantu benshi batamushyigikiye bashobora gutangira kumurwanya.
Nyuma yo kuba perezida wa mbere utaravugaga rumwe na leta watsinze amatora, Buhari yagiye ahura n’ibibazo by’ingutu birimo ihungabana ry’ubukungu, umutekano muke waturukaga ku bitero by’umutwe wa Boko Haram. Umwaka ushize kandi yamaze amezi atanu mu Bwongereza aho yivuzaga indwara itarigeze itangazwa.
Bloomberg dukesha iyi nkuru ivuga ko Buhari witabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bwongereza (CommonWealth) kuri uyu wa Mbere, yamenyesheje Komite Nyobozi y’ishyaka APC umugambi we wo kongera kwiyamamaza.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Buhari yavuze ko gukomeza kunga ubumwe bikwiye kuba intego yabo nyamukuru, intsinzi yo bakaba bayizeye kubera ubuntu bw’Imana.
Abakurikiranira hafi politiki ya Nigeria bavuze ko bari biteze ko Buhari yongera kwiyamamaza, abashobora guhangana na we akaba ari ishyaka rya People’s Democratic Party ryahoze riyobora iki gihugu ariko amakosa ari mo ruswa no gukoresha umutungo nabi yatumye ritsindwa amatora ya 2015 akaba akomeje gutuma ritakarizwa icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO