Inzego za Leta mu gace kagabwemo igitero zavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe biroshye mu bantu bari ku kibuga cy’umupira batangira kurasa buri wese nta gutoranya, nyuma bajya gutwika inzu, insengero na za moto.
Guverineri wa Leta ya Adamawa, Ahmadu Umaru Fintiri yavuze ko iki gitero ari igitutsi ku kiremwamuntu.
Ibiro bya guverineri byatangaje ko iki gitero cyamaze amasaha menshi mu bice bya Guyaku. Imiryango myinshi yahise iva mu ngo zayo bikanga ko hashobora kugabwa ibindi bitero.
Fintiri abinyujije kuri X yagize ati “Turi gukaza umutekano kugira ngo tugarure amahoro kugira ngo abaturage bongere bumve batekanye mu ngo zabo.”
Nigeria ni kimwe mu bihugu bidasiba kumvikanamo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ishimuta abantu abandi ikabica, ndetse imwe ifitanye imikoranire na Islamic State.
Mu minsi ishize abantu 400 bahamijwe ibyaha n’inkiko kubera ibikorwa bifite aho bihuriye na Boko Haram na Islamic State West Africa Province (Iswap).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!