Iyi minisiteri yavuze ko ahagana saa Yine z’ijoro kuwa Kabiri aribwo muri gereza humvikanye urusaku rw’amasasu y’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Islam.
Izo nyeshyamba bivugwa ko ari zo zatumye izo mfungwa zitoroka kuko zasenye urukuta rw’igipangu cya gereza, imfungwa zikabona uko zitoroka.
Leta ya Nigeria yatangaje ko abasaga 300 batorotse bafashwe abandi bakigarura, nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kubahiga.
Izo nyeshyamba kandi zasize zishe umurinzi umwe wa gereza.
Mu gihe izo nyeshyamba zagabaga igitero kuri gereza, ni nacyo gihe abantu bitwaje intwaro bategaga imodoka zishinzwe gutegura uruzinduko rwa Perezida Muhammadu Buhari mu Ntara ya Katsina iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba.
Hashize iminsi muri Nigeria imfungwa zitoroka gereza ku bwinshi nyuma y’ibitero by’inyeshyamba bigabwa kuri za gereza. Africa News yatangaje ko guhera mu 2017 hamaze gutoroka imfungwa 4300. Mu mwaka wa 2021 wonyine, imfungwa 2500 zaratorotse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!