Ibitero byagabwe mu gace ka Woro na Nuku. Depite Mohammed Omar Bio uhagarariye aka gace mu Nteko Ishinga Amategeko yabwiye AP ko ibitero byagabwe n’umutwe wa Lakurawa ukorana n’uwa Islamic State.
Umunyamabanga w’Umuryango utabara imbabare muri Leta ya Kwara, Ayodeji Emmanuel Babaomo, yavuze ko batashoboye kugera ahagabwe ibi bitero kuko ari mu bice by’icyaro, ni ukuvuga amasaha umunani uvuye mu murwa mukuru w’iyi Leta, hakaba hafi y’umupaka wa Nigeria na Benin.
Guverineri wa Leta ya Kwara, AbdulRahman AbdulRazaq, yavuze ko ibi bitero bigaragaza “ubugwari bw’imitwe y’iterabwabo ishaka kwihorera” ku bikorwa by’ingabo za Leta bigamije kuyihigisha uruhindu muri iyi Leta.
Ku wa 3 Gashyantare 2026, abandi bantu 13 biciwe mu gace ka Doma muri Leta ya Katsina. Nigeria imaze imyaka yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram, Islamic State n’indi myinshi ihora ishimuta abantu abandi kabica.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!