Imyigaragambyo muri Nigeria yahinduye isura kuva ku wa Kane, aho urubyiruko rwiraye mu mihanda mu bice byinshi by’igihugu rwamagana ibibazo birimo ubuzima bukomeje guhenda, imiyoborere mibi, ibibazo bya ruswa n’ibindi byinshi bikomeje gusubiza inyuma ubukungu bw’icyo gihugu.
Polisi yafashe iya mbere mu gukumira iyi myigaragambyo, icyakora igira uruhare mu kwica abagera kuri 13, nk’uko Umuryango Amnesty International wabitangaje.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria, Kayode Egbetokun, yavuze ko Igipolisi hirya no hino cyiteguye guhangana n’abigaragambya, icyakora nanone yongeraho ko mu gihe byaba ngombwa, Igisirikare gishobora kwifashishwa.
Byitezwe ko uru rubyiruko ruri bukomeze imyigaragambyo mu minsi iri imbere, mu rwego rwo kugaragaza ukutishima ruterwa n’imiyoborere mibi ikomeje gusubiza inyuma Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!