Muri Kanama uyu mwaka, Omar Farouq w’imyaka 13, yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 no gukora akazi koroheje, agikatirwa n’Urukiko rwa Sharia rwo mu Ntara ya Kano, iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria.
Aya makuru amaze kumenyekana, impaka nyinshi zaravutse, abenshi bamagana iki gikorwa banasaba leta kugira icyo igikoraho.
Umuyobozi wa Unicef muri Nigeria, Peter Hawkins, yavuze ko iki gihano gihabanye n’amahame agenga uburenganzira bwa muntu Nigeria yasinyiye.
Yagize ati "Iki gihano ni kibi kandi kirahakana amahame yose shingiro, ashingiye ku burenganzira n’ubutabera bw’abana, kandi Leta ya Nigeria yayashyizeho umukono."
Unicef yahamagariye abayobozi ba Leta ya Nigeria gusuzuma byihutirwa uru rubanza hagamijwe gukuraho iki igihano.
Ibice byinshi biherereye mu Majyaruguru ya Nigeria bishingira imibereho yabo ku mahame n’amategeko y’idini ya Islam.
Inkiko za Sharia ziburanisha Abayisilamu gusa ariko iyo urubanza rurimo umuyoboke w’iri dini n’uw’irindi hatangwa amahirwe yo guhitamo aho utari umuyisilamu ashaka ko urubanza ruburanishirizwa.
Urukiko rwa Sharia kandi rushobora kuburanisha urubanza rw’abatari Abayisilamu iyo babisabye mu nyandiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!