Mu bisasu byaturitse tariki ya 27 Mutarama, icya mbere cyaturikirijwe mu isoko rirema buri cyumweru ikindi giturikirizwa aho abashinzwe umutekano basakira imizigo y’abantu.
Ibi byabaye mu gihe umukuru w’igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari ari muri Kenya aho yagiye kwibuka abasirikare ba Kenya biciwe muri Somalia kuwa 15 Mutarama.
Perezida Buhari yagize ati “Dufatanyije, dushobora kandi tuzatsinda abakora iterabwoba, ababatera inkunga n’ababashyigikiye. Tugomba kurwanya abakora ibikorwa by’iterabwoba abo baba ari bo bose n’aho baba bari hose.”
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko abiyahuzi baje muri uyu mujyi ari batanu, batatu bakiturikirizaho ibisasu mu gihe babiri bakiwurimo ariko ahantu hatazwi.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Umujyi wa Chibok ari wo abarwanyi ba Boko Haram baherytse gushimutiramo abakobwa b’abanyeshuri basaga 200.



















TANGA IGITEKEREZO