Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Leta ya Kogi, Kingsley Fanwo, yavuze ko bikiba bafatanyije n’inzego z’umutekano batabara abana 15.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 26 Mata 2026 cyasize n’umuyobozi w’iki kigo cy’imfubyi ashimuswe.
Nubwo nta mutwe urigamba ibi bikorwa ariko amakuru BBC yakuye mu nzego z’umutekano za Nigeria avuga ko byagizwemo uruhare n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Fanwo yagaragaje ko bari gukora iyo bwabaga ngo babohoze n’abasigaye ariko asaba ibigo by’imfubyi, iby’amashuri n’ibindi kwitwararika mu kwirinda ko ababyo bashimutwa.
Nigeria ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’abana bashimutwa. Mu Ugushyingo 2025, abanyeshuri 300 n’abarimu babo bashimutiwe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Kiliziya Gatolika cyo muri Leta Niger.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!