Reuters yanditse ko abitwaje intwaro bagabye igitero mu ishuri rizwi nka Mussa Primary and Junior Secondary School muri Askira-Uba.
Ubaidallah Hasaan uturiye iri shuri yavuze ko abana bashimuswe ari benshi ariko nta mibare y’abashimuswe izwi.
Umwarimu muri iri shuri yabwiye Reuters ko abateye ikigo bari kuri moto
Ati “Uretse bamwe mu banyeshuri batorokeye mu bihuru, nakubwira ko benshi bashimuswe.”
Mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Nigeria nta n’umwe wigeze wigamba iki gitero nubwo hari benshi babyitiriye Boko Haram.
Mu 2014 Boko Haram yashimuse abakobwa barenga 270 muri Chibok ho muri Leta ya Borno, kuva icyo gihe ibikorwa nk’ibyo byari bitarongera kuhaba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!