Abaturage bo mu gace ka Jabo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria bari mu rujijo.
Suleiman Kagara, umwe mu baturage b’uyu mudugudu utuwe ahanini n’abahinzi b’Abayisilamu mu Ntara ya Sokoto, yabwiye CNN ko yumvise urusaku rukomeye maze abona umuriro hejuru mu kirere ahagana saa yine z’ijoro ku wa Kane.
Nyuma y’akanya gato, ngo igisasu cyahise kigwa ku butaka, abaturage bose barahunga bajya kwihisha.
Kagara yagize ati “Nta n’umwe muri twe wabashije gusinzira mu ijoro. Nta na rimwe twari twigeze tubona ibintu nk’ibi mbere.”
Kagara ntiyamenye icyo gihe ko ibyo yari abonye byari ibisasu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse Perezida Donald Trump nyuma yaje kubyita “impano ya Noheli” yagenewe ibyihebe.
Nk’uko byatangajwe n’Ingabo za Amerika ziri muri Afurika, icyo gitero cyahitanye abarwanyi benshi ba Islamic State.
Sokoto ibarizwamo ibibazo by’ubujura bukorwa n’abantu bitwaje intwaro, gushimuta abantu n’ibitero by’amatsinda yitwaje intwaro arimo iryitwa Lakurawa.
Nigeria ifata umutwe wa Lakurawa nk’uw’iterabwoba kubera gukekwaho imikoranire na Islamic State.
Gusa ariko abaturage bo bavuze ko Jabo ahaguye igisasu itazwiho ibikorwa by’iterabwoba, kandi ko Abakirisitu baho babana mu mahoro n’Abayisilamu benshi bahatuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!