Guverineri w’iyi Leta, Nasir el-Rufai, yatangaje ko abarimu 33 000 bo mu mashuri abanza aribo bakoze icyo kizamini bagasabwa kubona 75% ariko abagera kuri 66% bakaba baratsinzwe.
Yagize ati “Itangwa ry’akazi k’abarimu mu bihe byashize ryigeze kujyamo impamvu za politiki ariko noneho tugiye kubihindura tuzanemo abakiri bato kandi bashoboye, kugira ngo tugarure ireme ry’uburezi muri iyi leta.”
Guverineri Nasir el Rufai, yakomeje abwira BBC ko abarimu batsinzwe iki kizamini bazirukanwa, kandi ibizamini nk’ibi bizakomeza gutangwa mu gihe kiri imbere no ku barimu b’amashuri yisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO