Abatangabuhamya bavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abahinzi n’abakozi bari bagiye gusarura umuceri. Bamwe bavuga ko bwari butwaye abantu barenga 70, mu gihe abandi bavuze ko bari 57.
Umwe mu bayobozi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko imirambo myinshi yabonetse, harimo iy’abana bari hagati y’imyaka 10 na 15. Abandi bantu 16 bo bararokotse.
Impanuka z’ubwato muri Nigeria zikunze kugaragara, ahanini bitewe no kuba ubwato butwara abantu barenze ubushobozi bwabwo, kutitabwaho neza ndetse n’ubugenzuzi budahagije ku mutekano wo mu mazi, cyane cyane mu gihe cy’imvura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!