00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abanyeshuri bari mu kizamini bashimuswe n’abitwaje intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2026 saa 01:34
Yasuwe :

Abanyeshuri batatangajwe umubare bari bari gukora ibizamini by’amashuri yisumbuye, bashimuswe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, mu gace ka Borno.

Ibi byabaye ku wa Mbere mu gitondo, ubwo abagabo bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa Islamic State West Africa Province (ISWAP) bateye ishuri ryisumbuye riherereye i Lassa, mu gace ka Askira-Uba, nk’uko ingabo za Nigeria zabitangaje.

Umuvugizi w’ingabo, Mohammed Goni, yavuze ko abanyeshuri 10 n’abarimu bari bashimuswe bamaze gutabarwa, ndetse ibikorwa byo gushakisha abandi bikomeje kugira ngo hagaragazwe abandi bashobora kuba bagifashwe bunyago.

Yongeyeho ko muri uko kurasana gukomeye kwabaye hagati y’ingabo n’abo barwanyi, umusirikare umwe ndetse n’umwe mu bagize umutwe w’abaturage bafasha ingabo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, yapfuye.

Ingabo za Nigeria kandi zavuze ko zagabye igitero ku barwanyi bari barimo guhunga, zica bamwe muri bo, ndetse zifatira moto zirindwi bakoreshaga.

Zanatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye mu karere kabereyemo igitero hagamijwe kurinda ibigo by’amashuri kugira ngo ibi bitazasubira.

Uturere two mu majyaruguru ya Nigeria tumaze igihe turi mu bibazo by’umutekano muke bitewe n’inyeshyamba za Boko Haram n’ishami ryazo rya ISWAP, zimaze imyaka myinshi zigaba ibitero ku midugudu no ku mashuri.

Ibi kandi bibaye nyuma y’ibindi biheruka, aho mu kwezi gushize abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri barenga 40 mu kindi kigo cy’ishuri cyo mu gace ka Mussa-Biri, muri Askira-Uba.

Kuva mu myaka yashize, aka karere ka Borno kazwi cyane kubera gushimutwa kw’abanyeshuri benshi, harimo n’ibyabaye mu 2014 ubwo abakobwa barenga 270 bashimutwaga i Chibok.

Nubwo Leta ya Nigeria yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo n’ibihe bidasanzwe mu turere tumwe na tumwe, ibitero by’inyeshyamba bikomeje kugaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Muri Nigerian, abanyeshuri bari mu kizamini bashimuswe n'abitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages