Iyo mvura ngo yatumye imigezi ibiri iherereye mu burengerazuba bw’igihugu yuzura irenga inkombe, isendera mu mijyi itandukanye.
New York Times yatangaje ko kuri uyu wa mbere, Ubuyobozi bw’iki gihugu bwiteguraga gutangaza ko cyugarijwe n’ibiza, kugira ngo muri leta 12 umwuzure wageze, hoherezwe abasirikare n’ubundi bufasha.
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yategetse ko miliyoni 8.2$ afashishwa abagizweho ingaruka n’ibyo biza.
Mu mpera z’iki cyumweru, ikigo gishinzwe amazi cyatangaje ko imigezi ya Benue na Niger ishaka kugera aho mu 2012 yageze ikica abasaga 350 ikangiza n’ibindi bikorwa remezo.
Mu mujyi wa Lagos utumwe cyane muri Nigeria ndetse no muri Afurika, imihanda yuzeyemo amazi ku buryo byahungabanije urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.
Televiziyo zo muri iki gihugu zatangaje ko uretse abo bapfuye, hari imiryango isaga 100 nayo iri kubunza akarago nyuma yo gukurwa mu byayo n’iyo myuzure.
Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi bari guha amabwiriza abaturage yo kwimuka bakava mu duce twibasiwe n’umwuzure mu rwego rwo kwirinda ko baza kuhasiga ubuzima.
Impirimbanyi zirengera ibidukikije zasabye Leta gushora imari mu mishinga igamije gufata amazi.



















TANGA IGITEKEREZO