Ku wa 19 Mata 2025, ibiro bya Guverineri wa leta ya Benue byasohoye itangazo rivuga ko abagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe byibuze abantu 56 mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ni nyuma y’aho hari habanje gutangazwa ko abapfuye ari 17, ariko uyu mubare uza kwiyongera.
Ibi bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 kugeza ku wa 18 Mata 2025.
Guverineri Hyacinth Alia yavuze ko ibitero byabereye mu turere twa Ukum na Logo byakozwe n’abantu bikekwa ko ari aborozi b’inka.
Umujyanama wa Guverineri, Solomon Iorpev, yatangarije AFP ati “Abapfuye bamaze kugera kuri 56 kugeza ubu”.
Yongeyeho ko iyo mibare ishobora kuzamuka mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.
Aborozi benshi bakomoka mu bwoko bw’Aba-Fulani b’Abayisilamu bamaze igihe mu ntambara n’abahinzi b’Abakirisitu bapfa ubutaka. Ibi bituma ibitero nk’ibi bifatwa nk’ibifitanye isano n’amadini cyangwa amoko.
Kuva mu 2019, izi mvururu zimaze guhitana abantu barenga 500, abandi miliyoni 2.2 bava mu byabo, nk’uko ikigo cya SBM Intelligence cyabitangaje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!