00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abakozi 40 birukanywe bazira ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2026 saa 08:49
Yasuwe :

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’imari muri Nigeria, Ola Olukoyede, yatangaje ko yirukanye abakozi barenga 40 bashinjwa kugira uruhare muri ruswa no gukoresha nabi umutungo mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Yavuze ko kuva yatangira kuyobora EFCC mu Ukwakira 2023. Yavuze ko bamwe mu bakozi birukanywe bari baramaze kujyanwa mu nkiko, mu gihe dosiye z’abandi na zo zari ziri gutegurwa kugira ngo bakurikiranwe.

EFCC ishinzwe gukurikirana ibyaha by’imari birimo uburiganya, kunyereza amafaranga no ruswa. Uru rwego rukurikirana kandi abanyapolitiki, abayobozi ba Leta, abacuruzi n’abandi bashinjwa gukoresha nabi amafaranga ya rubanda.

Olukoyede yavuze ko mu gihe amaze ayobora uru rwego, yasabye ko abakozi barenga 40 basezererwa kubera ibibazo birimo ruswa no kutubahiriza amabwiriza y’imari. Yagize ati nta muntu ushobora kurwanya ruswa mu gihe na we ubwe akekwaho ibikorwa bya ruswa.

Mu rwego rwo kongera imyitwarire myiza mu bakozi, yavuze ko ishami ryari rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’imbere muri EFCC ryahinduriwe izina rikaba Ishami ry’Imyitwarire n’Uburenganzira. Hanashyizweho amabwiriza mashya ajyanye n’impano, aho abakozi basabwa gutangaza impano bahawe zirenze urwego rwagenwe.

Umuyobozi wa EFCC yavuze ko uru rwego rwageze ku bikorwa bikomeye mu myaka itatu ishize, birimo gukira amafaranga menshi no kubona imyanzuro y’inkiko ku manza nyinshi.

Yatangaje ko ibikorwa by’iperereza byibanze cyane ku byaha by’ikoranabuhanga n’uburiganya, aho kwibanda gusa ku manza za ruswa zireba abayobozi bakomeye.

Ola Olukoyede yavuze ko abakozi 40 bamaze kwirukanwa bazira ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages