Uyu mwanzuro wa Niger waje hashize amasaha make Radiyo BBC itangaje ko ku wa Gatatu abagize imitwe y’iterabwoba bishe abasirikare 90 n’abasivire 40 mu gace ka Chatoumane, mu Karere ka Tera gaherereye mu Burengerazuba bw’igihugu, aho gahana imbibi na Burkina Faso.
Niger ivuga ko aya makuru ari ikinyoma kandi ko yatangajwe mu rwego rwo kuyobya abantu.
Ku wa Kane nibwo Niger yahise isohora itangazo rivuga ko Radiyo ya BBC yahagaritswe amezi atatu, by’umwihariko ibiganiro byayo binyuraho mu rurimi rwa ‘Hausa’ ruvugwa muri iki gihugu.
Niger ivuga ko amakuru atari yo atangazwa na BBC ashobora guhungabanya amahoro mu mibereho no guhungabanya imyitwarire y’ingabo zihanganye n’imitwe y’iterabwoba.
BBC ihagaritswe ikurikira ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga birimo Radio France Internationale (RFI) na France 24 byahagaritswe kuva Guverinoma iyoboye icyo gihugu yafata ubutegetsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!