Abishwe ni abahinzi batari bafite intwaro, bari baherereye mu gace kabujijwe kugeramo kari mu mudugudu wa Abadam uhana imbibi na Nigeria.
Babiri mu bishwe ni abakomoka muri Niger, mu gihe abandi basigaye ni abanya-Nigeria. Impamvu nyayo bariya baturage bari mu gace bitemewe kugeramo ntiramenyekana.
Umutwe wa Boko Haram ubusanzwe ubarizwa muri Nigeria ukunze kugaba ibitero mu duce duhana imbibi n’iki gihugu.
Ibi bitero byatumye abaturage batari bake bahunga agace ka Diffa kari mu Majyepfo y’iki gihugu, ndetse uduce dutandukanye dushyirwa mu hatemewe kugera nubwo banga bakajyayo bagiye kureba imyaka yabo.
Amakuru atandukanye yagiye atangazwa kuri iki gitero aho AFP yavuze ko barashweho n’indege ubwo bajyaga kureba ibyo basize bahinze, Reuters yo ikemeza ko abasirikare barimo bagenzura uko umutekano wifashe.
Umunyabanga Mukuru wa Diffa, Yahaya Godi, yavuze ko umudugudu wa Abadam ntawemerewe kuwugeramo kandi bimaze igihe bizwi ko buri wese uhagaragaye afatwa nk’Umurwanyi wa Boko Haram.
Aba basivili bishwe mu gihe mu minsi itatu ishize Boko Haram yishe abaturage icyenda bo muri Diffa, igashimuta n’abandi benshi barimo n’abana.



















TANGA IGITEKEREZO