Igitero cyo mu gitondo cyo ku wa Gatanu cyagabwe ku ishuri rya St Mary, cyabaye nyuma y’uko abagabo bitwaje intwaro ku wa Mbere bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye ryo muri leta yegeranye ya Kebbi, bagashimuta abakobwa 25.
Ihuriro ry’Abakirisitu muri Nigeria (CAN) ryatangaje ko umubare w’abashimuswe wamenyekanye “nyuma yo kugenzura neza” ibyo gushimuta abantu mu kivunge byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ryemeza ko “Umubare wose w’abashimuswe … ubu ari abanyeshuri 303 n’abarimu 12.”
Magingo aya abanyeshuri bashimuswe ni kimwe cya kabiri cy’abigaga muri St Mary kuko higa abarenga 629.
Inzego z’ubuyobozi muri Katsina zategetse amashuri yose gufunga mu rwego rwo kwirindira umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!