Abo bantu icyenda bose bambuwe ubwenegihugu bahoze muri Guverinoma ya Bazoum wahiritswe ku butegetsi umwaka ushize.
RFI yatangaje ko bari bamaze igihe batavuga rumwe n’ubutegetsi bushya bwa gisirikare buyoboye Niger.
Mu bambuwe ubwenegihugu harimo Rhissa Ag Boula wahoze ari Umunyamabanga wa Leta n’Umujyanama wa Perezida Bazoum.
Nyuma y’ihirikwa rya Bazoum muri Nyakanga 2023, Rhissa yatangije ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abandi kandi bambuwe ubwenegihugu ni Abou Mahamadou Tarka, wahoze ari umusirikare mukuru na Karingama Wali Ibrahim wayoboraga ingabo zirinda Perezida.
Benshi mu bambuwe ubwenegihugu bahunze Niger nubwo bari ku rutonde rw’abashakishwa.
Ni ubwa mbere Guverinoma ya Niger yambuye ubwenegihugu abaturage bayo, nubwo icyo cyemezo bavuze ko ari icy’agateganyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!