Ibi byabereye mu gace ka Kololo, ubwo bari bitabiriye amasengesho, yateguwe n’umukobwa wabo, Pasiteri Patience Rwambogo, akitabirwa n’abaturage batandukanye ndetse n’abayobozi ba Buganda.
Bafatanyije bombi nk’abavugira hamwe isengesho, Museveni n’umugore we, bateruriye rimwe bavuga ko basaba imbabazi, ndetse basaba Imana kubasubizamo umutima nk’uwo bahoranye mu myaka 40 ishize, ubwo Museveni yajyaga ku butegetsi bwa Uganda.
Bati "Mana dusubize igikundiro twahoranye muri bo kuva mu ntangiriro, omora imitima yabo, oroshya imitima ikomeye, wongere uduhuze n’intego twahoranye y’ubumwe bw’igihugu cyacu, ndetse no gushishikarira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu by’igihugu cyacu, dufatanyije."
"Nk’abayobozi bakuru b’ishyaka, turemera amakosa yose twakoze ubwacu, inzego zacu, ndetse n’abarwanashyaka, duhagaze hano kugira ngo twicuze, tunabasabe imbabazi, ndetse tunasabe imbazi by’umwihariko abaturage ba Buganda n’igihugu cyacu cyose."
Perezida Museveni yongeye kuvuga ati “Nsabye imbabazi ku makosa yose dushobora kuba twarakoze mu gihe cy’ubuyobozi bwacu. Niba hari uwo twaba twarababaje cyangwa se twarakomerekeje, cyane cyane abo muri Buganda, mbasabye imbabazi. Kuyobora si ibintu byoroshye, ariko twakoze uko dushoboye mu rwego rwo kubaka no guhuza igihugu cyacu. Nubwo twabikoze ku nyungu rusange, dushobora kuba twarakoze ibintu byababaje abantu, kubw’ibyo turasaba imbabazi cyane.”
Janet Museveni na we yunzemo ati “Ku ruhande rwanjye, ndifuza gusaba imbabazi abaturage bose ba Uganda, cyane cyane abumva ko hari aho nabakomerekeje mu buryo ubwo ari bwo bwose, yaba ari ku giti cyanjye cyangwa nk’umufasha wa Perezida. Ntabwo turi abere. Ibi ntabwo tubivuze kubera politiki, ahubwo ni ugufungura imitima no gutangira bushya, twubaka ubushuti n’ubwiyunge n’Abanya-Uganda bose.”
Uku gusaba imbabazi ntikwavuzweho rumwe n’abanya-Uganda batandukanye mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi babifashe nk’intambwe ishimishije mu bumwe bw’igihugu, abandi bakeka ko ari uburyo bwo kwiyegereza abaturage mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026.
Hari abavuze ko ari ikimenyetso cyiza cy’umutima n’ubushake bwo kwihana, ndetse n’ubutwari.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yagize ati “Kuyobora imyaka 40 ukagira ubutwari bwo gusaba imbabazi si ibintu byoroshye. Nubwo byatinze, ni igikorwa gikomeye.”
Gusa ku rundi ruhande, abandi ntibabibonye batyo. Uwitwa Daniel Kaggwa, usanzwe ari impirimbanyi ya politiki, ugaragaza ibitekerezo bye ku rubuga rwa Facebook, yavuze ati “Ni igitugu cyarenze urugero. Bamaze imyaka 40 badusuzugura none baraza gusaba imbabazi mbere y’amatora? Ibi ni amayeri ya politiki.”
Dr. Gerald Bareebe, umusesenguzi muri politiki akaba n’umwarimu muri York University muri Canada, yabwiye ChimpReports ko iri sabwa ry’imbabazi rifite ishingiro rya politiki.
Ati “Iri sabwa ry’imbabazi ryateguwe neza kandi risa nk’aho rifite intego yo kongera guhuza Leta n’Ubwami bwa Buganda mbere y’amatora. Buganda ni akarere gafite uburemere muri politiki ya Uganda, kandi gahora kagaragaza kutanyurwa n’ubutegetsi buriho muri Uganda."
Abandi basesenguzi ba Politiki batandukanye muri Uganda, bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo Museveni ave ku butegetsi kuko yagiye agaragaza intege nke mu miyoborere zateye ibyuho birimo ruswa yamunze inzego nyinshi muri icyo gihugu, bavuga ko niba yihannye by’ukuri koko, akwiriye kuva ku butegetsi kuko hari ibyo yananiwe gukemura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!