Ni nyuma y’aho abitwaje intwaro tariki ya 25 Ukuboza 2023 bagabye igitero ku miryango 25 yo mu duce dutatu twa Plateau, bakica abantu barenga 150, abandi barenga ibihumbi 10 barahunga, nk’uko ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria kibisobanura.
Aba bayobozi bamenyesheje Umukuru w’Igihugu ko ubwicanyi muri iyi Leta bumaze igihe kirekire, bamusaba kurandura ikibutera.
Bati “Nyakubahwa, twihurije hamwe kugira ngo tubasabe kugira umuhate wo gushaka umuzi w’iki kibazo kuko ntabwo twakomeza kubaho dutya.”
Umuyobozi w’iri huriro akaba na Guverineri wa Leta ya Nassarawa, Abdullahi Sule, yasobanuye ko ubu bwicanyi butakwitwa uguhangana kw’aborozi n’abahinzi, ahubwo ko busa na jenoside yakorewe Abatutsi.
Sule yagize ati “Ibintu nk’ibi twabibonye mu Rwanda kubera ko ntabwo nabyita amakimbirane y’abahinzi n’aborozi muri Plateau, ntabwo ari yo.”
Abaguverineri bayoboye Leta zo muri Nigeria muri Kanama 2023 bagiriye umwiherero mu Rwanda, bakirwa na Perezida Paul Kagame. Icyo gihe yabaganirije ku mateka y’iki gihugu n’uburyo bakemura ibibazo byugarije abaturage bayobora.
Sule yashingiye ku butumwa Perezida Kagame yabahaye, agira ati “Bane muri twebwe ba Guverineri twariyo, twumva Perezida w’u Rwanda ubwo yatubwiraga umuhate yagize wo gutumira buri wese bireba, tureba ku mpamvu. Ntabwo twakwemerera abantu bake ko kubera kwikunda, baza bakadusenya twese. Ibi si ibya Fulani, ni iby’abanyabyaha.”
Umuryango Human Rights Watch (HRW) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ugaragaza ko ubwicanyi bwatangiriye byeruye mu mujyi wa Jos ufatwa nk’umurwa mukuru wa Plateau, mu 2001.
Aborozi bo mu bwoko bwa Fulani bwiganjemo abayoboke ba Islam n’abahinzi biganjemo abakirisitu bo mu bwoko bwa Irigwe na Berom ni bo baba bahanganye muri iyi myaka yose, gusa urugomo rukorwa hagati y’impande zombi rwafashe intera kuko rwinjijwemo intwaro zigezweho.
HRW igaragaza ko hagati ya Nzeri 2001 na Gicurasi 2004, muri Plateau hari hamaze kwicwa abasivili bari hagati ya 2000 na 3000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!