Iki gitero cyagabwe cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Israel byatangaje ko byibura abantu batandatu ari bo bakomerekeye muri iki gitero.
Mu itangazo Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yahise ashyira hanze, yavuze ko uzabarasa wese bazamusubiza inshuro zikubye karindwi.
Ati “Umuntu wese uzaturasa, tuzamusubiza inshuro zikubye karindwi mu buremere.”
Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, nyuma y’icyo gitero na we yahise ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agira ati "Twarateye mu bihe byashize, tuzongera dutere n’ahazaza."
Umuvugizi w’Ingabo z’aba Houthis, Yahya Saree, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Israel kitakiri nyabagendwa.
Nubwo bimeze uko iki kibuga cy’indege cyahise gisubukura ingendo nyuma y’iki kibazo cyari cyabaye.
Igisirikare kirwanira mu kirere cya Israel cyo cyatangaje ko kigiye gukora iperereza ryimbitse ngo barebe icyatumye ibi bisasu bidahagarikwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!