00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yahize kwihorera nyuma y’igitero Aba-Houthis bagabye kuri Israel

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 4 May 2025 saa 08:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko icyo gihugu kiteguye kwihorera ku ba-Houthis nyuma y’igitero cy’igisasu cyo mu bwoko bwa Missile izo nyeshyamba zagabye hafi y’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Ben Gurion giturutse mu gihugu cya Yemen.

Iki gitero cyagabwe cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Israel byatangaje ko byibura abantu batandatu ari bo bakomerekeye muri iki gitero.

Mu itangazo Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yahise ashyira hanze, yavuze ko uzabarasa wese bazamusubiza inshuro zikubye karindwi.

Ati “Umuntu wese uzaturasa, tuzamusubiza inshuro zikubye karindwi mu buremere.”

Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, nyuma y’icyo gitero na we yahise ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agira ati "Twarateye mu bihe byashize, tuzongera dutere n’ahazaza."

Umuvugizi w’Ingabo z’aba Houthis, Yahya Saree, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Israel kitakiri nyabagendwa.

Nubwo bimeze uko iki kibuga cy’indege cyahise gisubukura ingendo nyuma y’iki kibazo cyari cyabaye.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Israel cyo cyatangaje ko kigiye gukora iperereza ryimbitse ngo barebe icyatumye ibi bisasu bidahagarikwa.

Inyeshyamba z'aba-Houthis zateye igisasu cyo mu bwoko bwa Missile hafi y'ikibuga cy'indege cya Ben Gurion muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .