00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namibia: Abatekamutwe biyitiriye umugore w’uwahoze ari Perezida

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 July 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Umugore wa Hage Geingob wahoze ari Perezida wa Namibia, Monica Geingos, yaburiye abantu bari gutekerwa imitwe bakoresheje amazina ye, amafoto n’amashusho yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI).

Mu butumwa yashyize ku rubuga X kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, Geingos yasabye abantu kuba maso, bagashishoza mu gihe bahabwa ubutumwa bubasaba amafaranga, banasezeranywa gufashwa mu rwego rw’ishoramari.

Yagize ati “Mbere yo gusubiza, banza ugenzure. Mbere yo kwishyura, banza uhagarare.”

Geingos yasabye abakira ubutumwa nk’ubwo kutagira icyo babikoraho, kutohereza amafaranga, ahubwo bakamenyesha inzego zibishinzwe, bakanaburira bagenzi babo.

Ati “Niba ubonye igitekerezo cy’ishoramari, ubusabe bw’amafaranga cyangwa ubutumwa bukemangwa buvuga ko buturutse kuri Madamu Geingos, ntukabusubize, ntiwohereze amafaranga, ahubwo urege iyo konti kandi uburire abandi.”

Ubu buryo bwo gukorsha AI mu gukora amashusho, amajwi cyangwa ubutumwa bisa n’iby’abantu bazwi buri kwiyongera ku Isi, aho abatekamutwe babukoresha mu gushuka abantu no kubambura amafaranga.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwa kujya bagenzura inkomoko y’ubutumwa, cyane cyane igihe busaba amafaranga, amakuru y’ibanga cyangwa bubizeza inyungu zidasanzwe.

Monica Geingos azwi cyane mu bikorwa byo guteza imbere imiyoborere, uburinganire n’iterambere ry’urubyiruko muri Afurika. Ibi ni byo abatekamutwe bari gushingiraho bamwiyitirira.

Monica Geingos yasabye abantu kwirinda abatekamutwe bari kumwiyitirira bagamije kubiba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages