Ikigo gicukumbura ibyaha bya ruswa, kizwi nka ‘Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP)’ gifatanyije n’ikinyamakuru cya ‘The Namibian’, byashyize hanze raporo igaragaza ko Perezida Geingob yagize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga yakuwe mu kigo cya Leta gikora uburobyi, Fishcor.
Iyi raporo ivuga ko Hatuikulipi James wabaye Umuyobozi wa Fishcor na Shamgala Sacky wabaye Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta muri Namibia, ari bo bari mu mugambi wo gushaka uburyo bakwiba amafaranga muri Fishcor bakayashyira mu ishyaka rya SWAPO rya Perezida Geingob.
Ibi byakozwe SWAPO ishinga sosiyete y’uburobyi, yitwa Celax Investment yamaze imyaka myinshi ikora mu ibanga, kuko ibyo yakoraga bitamenyekanye.
Isesengura ryakozwe na OCCRP, ryagaragaje ko hagati ya Nyakanga 2017 na Ugushyingo 2018, ikigo cy’uburobyi Fishcor cyishyuye ibigo n’abantu 18 (byose hamwe), miliyoni 4.5$, ariko kibikora mu izina rya Celax Investment.
Ubwo Perezida Hage Geingob yari ari kwiyamamariza manda ya kabiri yatsindiye mu 2019, abaturage bo muri Namibia, bagiye bahabwa amabahasha arimo amafaranga batazi aho yaturutse, nk’uko bitangazwa na Pendukeni Iivula-Ithan wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, SWAPO.
Hatuikulipi James wabaye Umuyobozi wa Fishcor na Shamgala Sacky wabaye Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta muri Namibia, batawe muri yombi, aho bategereje kwitaba ubutabera kugira ngo biregure ku byaha bya ruswa bakurikiranyweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!