00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 April 2022 saa 11:42
Yasuwe :

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, ku myaka 90.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangajwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’intwari.

Ati “Ni umunsi w’agahinda kuri twe nk’igihugu, twabuze umuyobozi mwiza wahoze ari Perezida, Mwai Kibaki.”

Yakomeje avuga ko iki gihugu cyashyizeho icyunamo. Ati “Ntegetse ko mu rwego rw’agaciro Abanya-Kenya bahaga Mwai Kibaki, igihugu gishyiraho igihe cy’icyunamo kugeza mu mugoroba w’umunsi azashyingurwaho. Muri icyo gihe amabandera yose yururutswe agezwe muri kimwe cya kabiri.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyishe uyu mugabo.

Emilio Stanley Mwai Kibaki yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, yabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.

Yabaye kandi Visi Perezida wa Kane mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 1978 kugera mu 1988 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Daniel arap Moi.

Mu yindi mirimo yakoze harimo ko yayoboye Minisiteri zitandukanye mu gihugu zirimo Minisiteri y’Imari (1969–1981), iy’Umutekano w’imbere mu gihugu (1982–1988) n’iy’Ubuzima (1988–1991).

Kibaki yabaye kandi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya hagati ya 1992 na 2002.

Yashatse kuba Perezida ariko ntiyahirwa mu 1992 no mu 1997. Yabaye kandi Umuyobozi w’itsinda ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 1998 na 2002. Mu matora yo mu 2002 nibwo yatorewe kuyobora Kenya.

Mu Ukuboza 2002 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakoze impanuka ageze mu gace ka Machakos. Yajyanywe mu bitaro bya Nairobi nyuma aza kujya kuvurizwa mu Bwongereza.

Ibikorwa bye byo kwiyamamaza byakozwe n’abantu be bo mu ishyaka kuko we icyo gihe yari mu bitaro. Raila Odinga na Kijana Wamalwa ni bo bamwamamazaga ubutaruhuka.

Yaje gutorwa, atsinda amatora maze ku wa 29 Ukuboza 2002 arahirira kuba Perezida wa Kenya. Yari akirwaye imvune yagize kuko yarahiye yicaye mu kagare.

Mu 2007 yatangaje ko ashaka kongera kwiyamamaza. Icyo gihe uwo bari bahanganye ukomeye yari Raila Odinda. Kibaki yatsinze amatora gusa mu buryo butavugwaho rumwe, biza no kurangira mu gihugu hadutse imvururu nyinshi.

Izo mvururu zamaze amezi abiri, zari zishyamiranyije impande zitemeraga ibyavuye mu matora n’abari bashyigikiye Kibaki. Bibarwa ko abantu nibura bari hagati ya 800 na 1500 baziguyemo mu gihe abari hagati ya 180.000 na 600.000 bavuye mu byabo.

Mwai Kibaki yabaye Perezida wa Kenya kuva mu 2002 kugeza mu 2013. Aha yaganiraga na Raila Odinga na Kofi Annan.
Aha hari mu 2013 ubwo Mwai Kibaki yahererekanyaga ububasha na Perezida Kenyatta wari watorewe kuyobora Kenya.
Mu 2003 ubwo Kenya yizihizaga imyaka 40 yari ishize ibonye ubwigenge Perezida Kagame yakiriwe na Mwai Kibaki wayoboraga iki gihugu.
Ubwo yari akiri Perezida, Mwai Kibaki yakiriwe na George W. Bush muri White House.
Ubwo yuzuzaga imyaka 90, Mwai Kibaki yakorewe ibirori n'inshuti.
Mu 2020, Mwai Kibaki ni umwe mu banyacyubahiro basezeye kuri Arap Moi nawe wayoboye Kenya.
Mwai Kibaki mu busore bwe, aha yari yakoze ubukwe n'umugore we Lucy Kibaki.
Mwai Kibaki n'abuzukuru be.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .